使用Player FM应用程序离线!
Imvo n'Imvano yo ku wa 16/11/2019
Manage episode 276984074 series 2820677
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 16 z'ukwezi kwa 11 mu 2019. Ikiganiro cy'uyu munsi kirimo ibice bibiri : igice cya mbere kiribanda k'ukuntu mu cyumweru gishize, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwigisha bamwe mu banyeshuri bahoze biga mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya demokrasi ya Congo, mu buryo bwo kubategura gukomereza amashuri yabo mu Rwanda. Abanyeshuri barafashwa kuzashobora gukurikirana amasomo yabo muri gahunda y’icyongereza itandukanye na gahunda y’amasomo bigagamo mu Gifaransa mu gihugu cya Congo. Ibi bije nyuma y’aho u Rwanda ruburije abanyeshuri b’abanyarwanda gusubira kwiga mu mujyi wa Goma kubera icyorezo cya Ebola cyari cyadutse muri Congo. Icyo cyemezo ariko siko bose bakivugaho rumwe. Bamwe mu banyeshuri n'ababyeyi bavuga ko kuba barigaga mu gifaransa bakaba barabategetse kwiga mu Rwanda aho bazajya biga mu rurimi rw'icyongereza ari ukugora, kandi ko amashuri yo mu Rwanda ahenze, ibyo bikiyongera k'ukuntu babuzwa kujya muri Congo ariko bakareka abanyecongo bo bakaza mu Rwanda, ibyo bakabyita ukubarenganya. Abategetsi b'u Rwanda ariko ibyo barabihakana bakavuga ko byakozwe ku neza yabo. Imvo n'Imvano yagiye muri Rubavu kuganira n'abarebwa n'icyo kibazo bose. Baradusobanurira uko byifashe. Igice cya kabiri turaba tuganira n'umuntu ukina imiziki mu mazu y' urubyiniriro, bamwe bita DJ, Jean Aime Bigirimana, uba muri Canada akaba yarasuye Studio za BBC mu kwezi gushize kwa 10. Jean Aime Bigirimana wiyita akabyiniriro ka Jabig, anatwara igare, akaba yariyemeje kuzunguruka imigabane 3 y'isi, atwara amagare kugirango aheshe abana bo muri Afrika amagare. Abo bana ngo ni abakora ingendo ndende n'amaguru bajya kw'ishuri. Muri iki kiganiro ari kumwe n'umufasha izo ngendo Claudelle Mwenedata. Iki kiganiro murakigezwaho na Felin Gakwaya.
7集单集

所有剧集
×欢迎使用Player FM
Player FM正在网上搜索高质量的播客,以便您现在享受。它是最好的播客应用程序,适用于安卓、iPhone和网络。注册以跨设备同步订阅。